2: GUTANGIRA CHANNEL YAWE YA YOUTUBE

2: GUTANGIRA CHANNEL YAWE YA YOUTUBE

📘 Uko wafungura YouTube Channel ukoresheje Telefoni cyangwa Mudasobwa
 

Gufungura channel yawe kuri YouTube biroroshye cyane — bitwara iminota itarenze 5.

📱 Uko bikorwa kuri Telefoni:

Fungura porogaramu ya YouTube,

Kanda kuri profile yawe (ibumoso hejuru),

Injira ukoresheje konti yawe ya Gmail
Hitamo “Create Channel”

Andika izina ushaka na foto yawe

💻 Uko bikorwa kuri Mudasobwa:

Jya kuri youtube.com,

Kanda kuri Sign in,

Injira ukoresheje konti ya Gmail,

Kanda kuri foto yawe > “Create a channel”

Andika izina, shyiraho logo, hanyuma ukande “Create”

💡 Icyo ukeneye gusa ni konti ya Gmail. Ntugomba kuba inzobere mu ikoranabuhanga.

🧠 Uko wahitamo izina ryiza rya Channel yawe
Izina rya channel ni ryo ryerekana uwo uri we. Rigomba kuba:

✅ Ryoroshye kwibuka
✅ Rifitanye isano n’icyo ukora
✅ Rigufi kandi risa neza
✅ Rihariye (ntiribe rihari kuri YouTube undi yarakoresheje)

💡 Ingero z’amazina:

Channel y’ubwiza: “SobanuraNaDiane”
Channel y’ikoranabuhanga: “TechTura Rwanda”
Channel ya vlog: “Ubuzima i Kigali”
Ushobora no gukoresha izina ryawe: “Gatari Fred”

✨ Irinde amazina arimo imibare myinshi cyangwa amagambo agoye gusoma.

🎨 Uko wategura Profil yawe: Logo, Banner, Description, n’Ilinks
Aha ni ho utuma channel yawe igaragara nk’iy’umwuga.

🔹 Logo – Ifoto yawe cyangwa ikirango cyoroshye
🔹 Banner – Ifoto ndende igaragaza icyo ukora cyangwa style yawe
🔹 Ibisobanuro (Description) – Sobanura icyo channel yawe ari cyo, n’icyo izafasha abasura
🔹 Links – Ongera links zijyanye nka WhatsApp, Instagram, cyangwa urubuga rwawe

💡 Urugero rwa Description:

“Murakaza neza kuri channel yanjye! Tubagezaho tutorials buri cyumweru ku gukora amashusho ukoresheje telefoni, no kwiga skills zagufasha gukura kuri internet hano mu Rwanda.”
📷 Ushobora kwifashisha canva.com mu gukora logo na banner ubuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are makes.