IGICE CYA 3: GUTEGURA VIDEO YAWE YA MBERE

IGICE CYA 3: GUTEGURA VIDEO YAWE YA MBERE

Ibikoresho by’ibanze ushobora gutangiriraho — n’iyo waba ufite budget ntoya

Ntugomba kugira ibikoresho bihenze ngo utangire gukora amashusho kuri YouTube. Aho uri hose, ushobora gutangira n’ibyo ufitiye ubushobozi.

Dore ibikoresho 3 by’ingenzi byo gutangira:

  • Telefoni ya smartphone – Ifite camera ikora neza, niyo kamera yawe ya mbere bigure hano
  • Urumuri – Rushobora kuba ari urumuri rwa naturel (nk’idirishya) cyangwa ring light nto Bigure hano
  • Ibyuma bifata amajwi (optionnel) – Microphone ifatika nka BOYA M1, ariko ushobora no gutangira ukoresha mic ya telefone Bigure hano

Inama: Shyira telefone yawe kuri tripod cyangwa kukintu cyose cyayifata kugira ngo ifate neza, wirinde video inyeganyega.

Uko washaka igitekerezo cya video gifasha abandi

Video nziza ni ifite intego, kandi ikagirira umumaro abayireba. Ntukore video ngo gusa abantu barebe — koresha impamvu.

Dore aho ushakira igitekerezo:

  • Icyo uzi neza (skills, uburambe, ibyo wize)
  • Icyo abandi bakubaza kenshi
  • Ikintu ushaka ko abandi biga cyangwa bamenya
  • Icyo ubona kibura kuri YouTube nyarwanda

Urugero:

  • “Uko wakora juice ya watermelon mu buryo butandukanye”
  • “Amakosa 5 y’abantu bakora batangira YouTube”

Fata umwanya utekereze ku bantu bashobora kungukira mu byo ugiye kuvuga.

Uko wategura script: Kuvuga neza no gukurura abareba
Script ni intambwe ikomeye ituma video yawe igenda neza. Iragufasha:

  • Kumenya icyo uvuga, aho utangirira n’aho urangiriza
  • Kwirinda kurondogora cyangwa gutakaza ubutumwa
  • Kuvuga ubwira umuntu umwe — atari abantu benshi icyarimwe

Uko wategura script yoroshye:

  • Intro: Vuga uwo uri we n’icyo ugiye kuvuga
  • Main points: Sobanura mu buryo busobanutse, buhinnye
  • Call to action: Saba umuntu gukanda Subscribe, Like, cyangwa Gusangiza

Urugero rwa script ngufi:

“Muraho neza, nitwa Gatari Fred. Uyu munsi ngiye kubereka uko ushobora gutangira channel ya YouTube ukoresheje telefoni gusa, n’amategeko 3 ya mbere ugomba kumenya. kanda Subscribe kugira ngo utazacikwa n’amasomo akurikira.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are makes.