Uko wafungura YouTube Channel ukoresheje Telefoni cyangwa Mudasobwa
Gufungura channel yawe kuri YouTube biroroshye cyane — bitwara iminota itarenze 5.
Uko bikorwa kuri Telefoni:
Fungura porogaramu ya YouTube

Kanda kuri profile yawe (ibumoso hejuru)

Injira ukoresheje konti yawe ya Gmail
Hitamo “Create Channel”

Andika izina ushaka ni foto yawe

Uko bikorwa kuri Mudasobwa:
Jya kuri youtube.com

Kanda kuri Sign in

Injira ukoresheje konti ya Gmail

Kanda ku ifoto yawe > “Create a channel”

Andika izina, shyiraho logo, hanyuma ukande “Create”

Icyo ukeneye gusa ni konti ya Gmail. Ntugomba kuba inzobere mu ikoranabuhanga.
Uko wahitamo izina ryiza rya Channel yawe
Izina rya channel ni ryo ryerekana uwo uri we. Rigomba kuba:
- .Ryoroshye kwibuka
- .Rifitanye isano n’icyo ukora
- .Rigufi kandi risa neza
- .Rihariye (ntiribe rihari kuri YouTube undi yarakoresheje)
Ingero z’amazina:
- Channel y’ubwiza: “Ubwiza karemano”
- Channel y’ikoranabuhanga: “Digital skills Rwanda”
- Channel ya vlog: “Ubuzima i Kigali”
- Ushobora no gukoresha izina ryawe nka: “Gatari Fred”
Irinde amazina arimo imibare myinshi cyangwa amagambo agoye gusoma.
Uko wategura Profil yawe: Logo, Banner, Description, n’Ilinks
Aha ni ho utuma channel yawe igaragara nk’iy’umwuga.
- .Logo – Ifoto yawe cyangwa ikirango cyoroshye Reba video
- .Banner – Ifoto ndende igaragaza icyo ukora cyangwa style yawe, Reba Video
- .Ibisobanuro (Description) – Sobanura icyo channel yawe ari cyo, n’icyo izafasha abasura
- .Links – Ongera links zijyanye nka WhatsApp, Instagram, cyangwa urubuga rwawe
Urugero rwa Description:
“Murakaza neza kuri channel yanjye! Tubagezaho tutorials buri cyumweru zo gukora ama video ukoresheje telefoni, no kwiga ubumenyi bwagufasha gukura kuri internet hano mu Rwanda.”
Ushobora kwifashisha canva.com mu gukora logo na banner ni ubuntu