IGICE CYA 4: GUKORA VIDEO NZIZA KANDI IRIMO AGACIRO

IGICE CYA 4: GUKORA VIDEO NZIZA KANDI IRIMO AGACIRO

1. Uburyo bwo gufata video neza n’amaterefone asanzwe

Nubwo udafite camera y’umwuga, telefoni ya smartphone ushobora kuyikoresha ugakora video ifite ireme, niba uyikoresha muburyo bukwiye.

Dore inama z’ingenzi:

Koresha camera y’inyunma (rear camera) aho gukoresha selfie camera, kuko iba ifite quality nziza
Shyira telefoni ahantu hatanyeganyega: Fata tripod cyangwa  uduti (DIY setup)

Hitamo urumuri rwiza: Kora video ku manywa, ufunguriye ahari idirishya cyangwa ukoreshe ring light
Reba framing: Itegure imbere ya camera ku buryo igice cy’umutwe n’igituza bigaragara neza (rule of thirds)

Inama: Shyira camera horizontal (landscape) niba video ari iyashyirwa kuri YouTube, cyangwa vertical (portrait) niba ari iya TikTok/Reels.

2. Uko wakoreshamo amajwi meza (niba ufite micro cyangwa nta yo ufite)

Amajwi ni kimwe mu bintu abantu bakunda kwitaho cyane — kurusha na video ubwayo. Uramutse uvuga nabi cyangwa urusaku ruri hejuru, abantu bahita bacika intege.

Dore uburyo bwo kugira amajwi meza:

Niba ukoresha mic:

BOYA M1, Jmary PW12 cyangwa Lavalier mic — shyira hafi y’ijwi ryawe, ntihagire ikintu kiyikoraho cyangwa kiyitwikira

Niba udafite mic:

Koresha voice recorder ya telefoni yawe (izindi telefoni)
Fata video ahari silence (aho nta rusaku rwinshi ruhari)
Tandukanya video n’amajwi, uzabihuza nyuma ukoresheje editor

Pro Tip: Funga imiryango n’amadirishya, kandi wihitiremo ahantu hari urusaku ruke (nta modoka, nta bantu bavuga inyuma).

3. Uko watunganya video ukoresheje CapCut cyangwa InShot kuri telefoni

Nyuma yo gufata video, ntuyishyire kuri YouTube uko imeze. Uyitunganya kugira ngo ibe isobanutse, ngufi, isukuye kandi itajagaraye.

  • Apps nziza kuri telefone:
  • CapCut (Free, yoroshye kandi ifite features nyinshi)
  • InShot (ifite version y’ubuntu na Pro)

Dore ibyo ukora muri editing:

  • Gukata aho wavuze nabi cyangwa watinze
  • Gushyiramo text (nk’izina ryawe, ibice by’ingenzi)
  • Gushyiramo music cyangwa sound effects (CapCut irazifite z’ubuntu)
  • Gutunganya urumuri na amajwi (brightness + volume)

Inama: Irinde gushyiramo ibintu byinshi bidafite umumaro (emoji nyinshi, texts zitumvikana), shyiramo ibifasha abantu kumva neza icyo uvuga.

Gatari Fred

Gatari

i free ariko ifite ibintu byinshi nk’ibya marketplace. Ifasha abantu kwiyandikisha ubwabo no gushyiraho ubumenyi bafite. Ushobora gutandukanya mu byiciro (nko Video Editors, Thumbnail Designers, Script Writers…). Ifite form isanzwe yo gushyiraho skills, amafoto, description, na contacts. Wowe nka admin ushobora kubanza kwemeza (approve) mbere y’uko isohoka kuri site. Irakorana neza na theme isanzwe ya WordPress, ntigukeneye coding.

See all author post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are makes.

Back to top