IGICE CYA 1: GUSOBANUKIRWA NA YOUTUBE

IGICE CYA 1: GUSOBANUKIRWA NA YOUTUBE

YouTube ni iki? kuki ari ingenzi ku Banyarwanda?

YouTube ni urubuga rukomeye cyane ku isi rwifashishwa mu gusangiza amashusho, kwigisha, gusetsa, no gukangurira abantu ibitekerezo bishya. Umuntu wese ufite telefone cyangwa mudasobwa ashobora kuyifashisha mu Rukoresha.

Mu Rwanda, YouTube si iy’imyidagaduro gusa — ni urubuga rwo:

.Kwigisha ibyo uzi
.Gukundisha abantu serivisi cyangwa impano yawe
.Kwibonera amafaranga binyuze mu mashusho
.Gufungurira amahirwe ku rwego mpuzamahanga

Impamvu ugomba gutangira YouTube uyu munsi,

Abenshi mu ba YouTuber batsinze ntibategereje kugira ibikoresho bihenze cyangwa ubumenyi buhambaye. Batangiye buhoro, bagenda Babigeraho uko iminsi ishira.

Impamvu ukwiye gutangira uyumunsi:

.Uziga uko bikorwa ubikora
.Uzubaka icyizere cyo kwigaragaza
.Uzamenya ijwi ryawe n’impano yawe
.Uzatangira kubona abazagukurikira, n’ubwo baba bake

Fata video 10 za mbere nk’imyitozo. Ntugategereze kuba mwiza, tangira.

Ingero z’Abanyarwanda batsinze kuri YouTube

Ntugomba kuba icyamamare cyangwa umukire ngo utsinde kuri YouTube

ugomba kuba inyangamugayo, uhora ugerageza kandi ufasha abandi.

Yago TV Show– Yatangiye afata amashusho mu muhanda, ubu ni umwe mu bazwi cyane mu Rwanda


Gatari Fred – Uwigisha abantu gukoresha YouTube, gukora business kuri internet, no kwiteza imbere


Rocky Entertainment – Atunganya amafilime,ibyegeranyo, afite abamukurikira ibihumbi


Sherrie Silver – Umubyinnyi w’umunyarwandakazi 


ISIMBI TV – Yatangiye ivuga ku buzima bwa buri munsi, ubu ni urubuga rukomeye mu makuru n’ibiganiro


Abo bose batangiriye ahantu hasi cyane. Nawe wabishobora.

Gatari Fred

Gatari

i free ariko ifite ibintu byinshi nk’ibya marketplace. Ifasha abantu kwiyandikisha ubwabo no gushyiraho ubumenyi bafite. Ushobora gutandukanya mu byiciro (nko Video Editors, Thumbnail Designers, Script Writers…). Ifite form isanzwe yo gushyiraho skills, amafoto, description, na contacts. Wowe nka admin ushobora kubanza kwemeza (approve) mbere y’uko isohoka kuri site. Irakorana neza na theme isanzwe ya WordPress, ntigukeneye coding.

See all author post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are makes.

Back to top