YouTube ni iki? kuki ari ingenzi ku Banyarwanda?
YouTube ni urubuga rukomeye cyane ku isi rwifashishwa mu gusangiza amashusho, kwigisha, gusetsa, no gukangurira abantu ibitekerezo bishya. Umuntu wese ufite telefone cyangwa mudasobwa ashobora kuyifashisha mu Rukoresha.
Mu Rwanda, YouTube si iy’imyidagaduro gusa — ni urubuga rwo:
.Kwigisha ibyo uzi
.Gukundisha abantu serivisi cyangwa impano yawe
.Kwibonera amafaranga binyuze mu mashusho
.Gufungurira amahirwe ku rwego mpuzamahanga
Impamvu ugomba gutangira YouTube uyu munsi,
Abenshi mu ba YouTuber batsinze ntibategereje kugira ibikoresho bihenze cyangwa ubumenyi buhambaye. Batangiye buhoro, bagenda Babigeraho uko iminsi ishira.
Impamvu ukwiye gutangira uyumunsi:
.Uziga uko bikorwa ubikora
.Uzubaka icyizere cyo kwigaragaza
.Uzamenya ijwi ryawe n’impano yawe
.Uzatangira kubona abazagukurikira, n’ubwo baba bake
Fata video 10 za mbere nk’imyitozo. Ntugategereze kuba mwiza, tangira.
Ingero z’Abanyarwanda batsinze kuri YouTube
Ntugomba kuba icyamamare cyangwa umukire ngo utsinde kuri YouTube
ugomba kuba inyangamugayo, uhora ugerageza kandi ufasha abandi.
Yago TV Show– Yatangiye afata amashusho mu muhanda, ubu ni umwe mu bazwi cyane mu Rwanda

Gatari Fred – Uwigisha abantu gukoresha YouTube, gukora business kuri internet, no kwiteza imbere

Rocky Entertainment – Atunganya amafilime,ibyegeranyo, afite abamukurikira ibihumbi

Sherrie Silver – Umubyinnyi w’umunyarwandakazi

ISIMBI TV – Yatangiye ivuga ku buzima bwa buri munsi, ubu ni urubuga rukomeye mu makuru n’ibiganiro

Abo bose batangiriye ahantu hasi cyane. Nawe wabishobora.