IGICE CYA 5: GUSHYIRA VIDEO KURI YOUTUBE

IGICE CYA 5: GUSHYIRA VIDEO KURI YOUTUBE

Ibyo ugomba kwitaho igihe ushyira video kuri YouTube

1. Uko ushyira video kuri YouTube neza: Title, Description, Tags, Thumbnails

https://www.youtube.com/watch?v=oy7h6-jyDck&pp=ygUUdXBsb2QgYnkgZ2F0YXJpIGZyZWQ%3D

Gushyira video kuri YouTube si ukuvuga gusa ngo “Upload” — ni ugutanga umwanya wo gutuma abantu bayibona, bayikunda, kandi bayikurikirana.

Dore ibyo ugomba kwitaho:

Title (Umutwe w’inkuru)

Ube muto, usobanutse kandi ushishikaje
Shyiramo amagambo abantu bashaka kuri YouTube

Urugero:

  • Uko Wakora Video Nziza Ukoresheje Telefoni | CapCut Tutorial,
  • Amakosa 5 Abatangizi kuri YouTube Bakora – Wabyirinda Gute?

Description (Ibisobanuro)

  • Tangira n’interuro isobanura neza iyo video ikubiyemo
  • Vuga n’icyo umuntu yunguka ayirebye
  • Shyiramo keywords z’ingenzi
  • Shyiramo links zawe nka icyanzu.com cyangwa WhatsApp group
  • Tags (Tagi)

Ubutumwa butandukanye n’ikirango, zifasha YouTube kumenya ibyo video yawe ivuga

Urugero: YouTube Rwanda, Gatari Fred, CapCut Tutorial, Kinyarwanda, Earn Money YouTube

Thumbnail (Ifoto y’inkuru)

Yubahe cyane: ifoto ya thumbnail niyo ifata amaso y’abareba
Irinde thumbnail ibeshya cyangwa itandukanye n’iyo video

Koresha Canva cyangwa CapCut kugira ngo ukore thumbnail yihariye, wenda urimo amagambo 3–6 gusa

2. Uko wakoresha SEO kugira ngo video yawe iboneke search results

SEO (Search Engine Optimization) ni ugushaka uko video yawe yaza hejuru mu byagaragajwe igihe umuntu ashakishije kuri YouTube cyangwa Google.

Dore uko wabikora:

Shyira keywords nyazo mu Title na Description
Urugero: niba video ari “Uko wakora thumbnails kuri telefone”, shyiramo ayo magambo mu mutwe n’imbere mu nyandiko


Saba abantu gukanda Like, Subscribe, cyangwa Gushyiraho comment
Ibi bituma YouTube Algorithm ibona ko video yawe ifite agaciro
Shyira video muri category iboneye, nko Education cyangwa How-to & Style
Gukoresha amagambo ahuye n’iyo audience yawe ishakisha, urugero:

mu Rwanda abantu bashaka: “uburyo bwo kwinjiza amafaranga kuri YouTube”, “uko wakora video”, “CapCut mu Kinyarwanda”

Pro Tip: Jya ushyira links za website yawe (nka icyanzu.com) mu description buri gihe, hamwe na hashtags 2–3 zifasha.

3. Uko wandika ibisobanuro mu Kinyarwanda & Icyongereza kugira ngo ugere kuri benshi
Abanyarwanda baragenda biyongera kuri YouTube, ariko hari n’abandi bashobora kugukurikira mu karere cyangwa ku isi yose. Kwandika mu ndimi zombi biguha audience nini.

Ingero:

Description in Kinyarwanda:

“Muri iyi video ndabereka uko ushobora gukora thumbnails nziza ukoresheje telefone ukoresheje Canva na CapCut. Ibi bizagufasha gutuma abantu bakanda kuri video yawe, ikabona views nyinshi.”

Description in English:

“In this video, I’ll show you how to create attractive YouTube thumbnails using your phone with Canva and CapCut. This helps your videos get more clicks and grow your channel.”

Inama: Tangira n’iy’ikinyarwanda, ukurikizeho Icyongereza. Ujye ushyiramo n’ubutumwa butanga imbaraga uti:

“niba iyi video igufashije, Kanda Subscribe, Like, usangize abandi.”

Gatari Fred

Gatari

i free ariko ifite ibintu byinshi nk’ibya marketplace. Ifasha abantu kwiyandikisha ubwabo no gushyiraho ubumenyi bafite. Ushobora gutandukanya mu byiciro (nko Video Editors, Thumbnail Designers, Script Writers…). Ifite form isanzwe yo gushyiraho skills, amafoto, description, na contacts. Wowe nka admin ushobora kubanza kwemeza (approve) mbere y’uko isohoka kuri site. Irakorana neza na theme isanzwe ya WordPress, ntigukeneye coding.

See all author post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are makes.

Back to top