Uko watangira guhembwa na YouTube, ibisabwa, uko ubisaba, n’uko amafaranga akugeraho
1. Amabwiriza 4 y’ingenzi kugira ngo uhembwe kuri YouTube (YouTube Monetization Rules)
YouTube igufungurira uburyo bwo kwinjiza amafaranga binyuze mu kwamamaza (ads) kuri video zawe. Ariko hari ibisabwa ugomba kuba wujuje:
Ibisabwa:
Kugira Subscribers 1,000 (abantu 1,000 barakanda Subscribe kuri channel yawe)
Kugira 4,000 watch hours mu mezi 12 ashize
Kuba utuye mu gihugu gikorana na youtube
Kuba wubahiriza amabwiriza ya YouTube (Community Guidelines na Copyright)
Inama: Gerageza gukora content y’abantu bareba igihe kirekire (5–10 min), kandi ukomeza ubasaba gukora Subscribe.
2. Uko wasaba monetization ukoresheje Google AdSense
Iyo wujuje ibisabwa, YouTube ikwoherereza ubutumwa bukubwira ko ushobora gusaba Monetization.
Dore intambwe:
Injira kuri YouTube Studio → Monetization tab
Emeza ko wemera amabwiriza ya YouTube Partner Program
Funguza Google AdSense Account:
Ujya kuri https://www.google.com/adsense/start/
Uzuza amazina yawe nk’ayanditse kuri ID cyangwa pasiporo
Hitamo Country: Rwanda
Subiza ku YouTube → utegereze ko basuzuma channel yawe (bifata iminsi 1–30)
Icyitonderwa: Amazina, aderesi na banki ukoresha byose bigomba kuba bihuye neza.
3. Uko amafaranga yinjira no kuyabona mu Rwanda
Iyo channel yawe imaze kwemerwa, YouTube (binyuze muri Google AdSense) itangira kukwishyura buri kwezi — igihe wageze kuri $100 USD minimum payout.
Uko amafaranga akugeraho mu Rwanda:
YouTube ikohereza amafaranga kuri banki yemewe mpuzamahanga (SWIFT)
Zimwe mu mabanki wakoresha:
Bank of Kigali (BK)
Equity Bank Rwanda
GTBank Rwanda
I&M Bank
Icyo ukora:
Ujya muri Google AdSense
Uzuza imyirondoro ya banki yawe (Bank name, Account number, Swift Code, Beneficiary name…)
Tegereza YouTube yoherereza amafaranga mu kwezi gukurikiyeho (buri tariki 21–26)
Urugero:
Uramutse winjije $132.50 mu kwezi kwa Kanama, uzishyurwa mu kwezi kwa Nzeri hagati ya tariki 21–26.