IGICE CYA 3: GUTEGURA VIDEO YAWE YA MBERE

IGICE CYA 3: GUTEGURA VIDEO YAWE YA MBERE

📷 Ibikoresho by’ibanze ushobora gutangiriraho — n’iyo waba ufite budget ntoya.
 

Ntugomba kugira ibikoresho bihenze ngo utangire gukora amashusho kuri YouTube. Aho uri hose, ushobora gutangira n’ibiri bugufi.

✅ Dore ibikoresho 3 by’ingenzi byo gutangira:

Telefoni ya smartphone – Ifite camera ikora neza, niyo kamera yawe ya mbere,

Urumuri – Shobora kuba ari urumuri rwa naturel (nk’idirishya) cyangwa ring light nto

Ibyuma bifata amajwi (optionnel) – Microphone ifatika nka BOYA M1, ariko ushobora no gutangira ukoresha mic ya telefone,

💡 Inama: Shyira telefone yawe kuri tripod cyangwa ku gitabo kugira ngo ifate neza, wirinde video ihungabana.


💡 Uko washaka igitekerezo cya video gifasha abandi

Video nziza ni ifite intego, kandi ikagirira umumaro abayireba. Ntukore video ngo gusa abantu barebe — koresha impamvu.

🧠 Dore aho ushakira igitekerezo:

1.Icyo uzi neza (skills, uburambe, ibyo wize)

2.Icyo abandi bakubaza kenshi

3.Ikintu ushaka ko abandi biga cyangwa bamenya

4.Icyo ubona kibura kuri YouTube nyarwanda
💡 Urugero:

1.“Uko wakora juice ya watermelon mu buryo butandukanye”

2.“Amakosa 5 y’abantu bakora batangira YouTube”

🎯 Fata umwanya utekereze ku bantu bashobora kungukira mu byo ugiye kuvuga.


🗣️ Uko wategura script: Kuvuga neza no gukurura abareba
Script ni intambwe ikomeye ituma video yawe igenda neza. Iragufasha:


Kumenya icyo uvuga, aho utangirira n’aho urangiriza

Kwirinda kurondogora cyangwa gutakaza ubutumwa

Kuvuga ubwira umuntu umwe — atari abantu benshi icyarimwe

✅ Uko wategura script yoroshye:

Intro: Vuga uwo uri we n’icyo ugiye kuvuga

Main points: Sobanura mu buryo busobanutse, buhinnye

Call to action: Saba umuntu gukanda Subscribe, Like, cyangwa Gusangiza

💡 Urugero rwa script ngufi:

“Muraho neza, nitwa Gatari Fred. Uyu munsi ngiye kubereka uko ushobora gutangira channel ya YouTube ukoresheje telefoni gusa,
n’amategeko 3 ya mbere ugomba kumenya. Niba witeguye, kanda Subscribe kugira ngo utazacikwa n’amasomo akurikira.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are makes.